Umuryango nyarwanda utegamiye kuri leta Youth Dialogue for Peace and Development-YDPD uharanira kubaka amahoro, ubumwe n’ubwiyunge n’iterambere ubinyujije mu biganiro, amahugurwa n’ibindi bikorwa bitandukanye,  wateguye kandi uhuza igikorwa cyo gusura no gusukura urwibutso rwa Kigali rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ruherereye mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi, ibi bikorwa mu gihe twitegura Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda ku nshuro ya 27.

Taliki 27 werurwe 2021, nibwo hakozwe igikorwa cyo gusura no gusukura Urwibutso rwa Kigali rwa Jenoside yakorewe abatutsi muri mMata 1994 mu Rwanda cyitabiriwe n’inzego zitandukanye z’urubyiruko, aho abasore n’inkumi baturutse hirya no hino mu mujyi wa Kigali basaga magana abiri na mirongo itanu (250) bafatanije n’urubyiruko rwibumbiye mu muryango wa YDPD basuye kandi basukura inkengero z’Urwibutso rwa Kigali rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata mu 1994 mu Rwanda, ruherereye mu murenge wa Gisozi.

Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi ndetse n’imiryango itandukanye. Mubitabiriye harimo;

–          Abanyamuryango ba YDPD,

–          Koperative y’abamotari mu murenge wa gisozi,

–          Youth Volunteers Gisozi na Kacyiru, 

–          RNP Gisozi Station,

–          Urwego rwa DASO mu murenge wa Gisozi,

–          Urubyiruko rwa AEE  mu murenge wa Kacyiru,

–          CNJ  n’urugaga rw’Urubyiruko rwa RPF-Inkotanyi mu Murenge wa Kacyiru,

–          Croix Rouge mu Murenge wa Kacyiru.

Hitabiriye kandi n’Abayobozi batandukanye barimo; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, n’Umukozi Ushizwe urubyiruko, Umuco na Siporo Ku rwego rw’Akarere ka Gasabo.

Gusura Urwibutso

Nyuma yo gusukura ibice bitandukanye by’inkengero z’urwibutso, nk’uko byari biteganijwe, urubyiruko rusaga 60 harimo urwa YDPD ndetse n’abandi babyifuje, basuye Urwibutso rwa Kigali rwa Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda rwo mu murenge wa Gisozi, aho Urubyiruko rwasobanuriwe amateka yaranze Jenoside, uko yateguwe ndetse n’uko yashyizwe mu bikorwa.

Umumaro w’igikorwa

Nk’uko bamwe mu rubyiruko babigarutseho nyuma yo gusura urwibutso, bakozwe cyane kumutima n’amateka ya Jenoside bagaragaza ko bibongereye ubumenyi mbere na mbere k’ukuri kw’ibyabaye ndetse ko bizabafasha mu bikorwa byo kubaka amahoro,

Guharanira ubumwe n’ubwiyunge n’iterambere, no kurinda ibyagezweho bagaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwanda cyane ko hakiri abagoreka amateka bagamije guhembera urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Iki gikorwa cyongeye gufasha umuryango wa YDPD kurushaho gukangurira urubyiruko gushishikarira kumenya amateka yaranze igihugu cyacu mu rwego rwo kubafasha kugira uruhare mubikorwa byo kubaka amahoro no gushimangira umurongo w’igihugu k’Ubumwe n’Ubwiyunge mu banyarwanda.

Kugira uruhare mu bikorwa byo kubaka amahoro n’iterambere n’inshingano ya buri munyarwanda cyane cyane urubyiruko. Byagaragaye ko imbaraga z’urubyiruko zakoreshejwe zigashyira igihugu mukaga ka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda, nyamara kurundi ruhande mbaraga z’urubyiruko zigakoreshwa neza zigatuma igihugu cyongera kubaho, niyo mpamvu mugihe urubyiruko rusobanukiwe amateka biruha amahirwe yo gusobanukirwa neza icyo rukwiye gukora cyaruteza imbere ndetse n’igihugu muri rusange. Bityo, umuryango wa YDPD ntuzahwema gukora ibikorwa bifasha imyumvire y’urubyiruko kugira ngo bagire uruhare mubikorwa byubaka amahoro n’iterambere mu gihugu.

YDPD, turashimira cyane Ubuyobozi bw’Urwibutso rwa Kigali ruherereye mu murenge wa Gisozi ku kwigisha abakiri bato amateka yaranze Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, tugashimira n’inzego z’ubuyobozi, imiryango itandukanye n’abandi bafatanyabikorwa badushyigikira mu bikorwa dukora. Turashimirya cyane ubuyobozi bw’Umurenge wa Kacyiru n’uwa Gisozi bwadushyigikiye mu buryo butandukanye. Turabizeza ko ibi ari ibikorwa YDPD itazahwema gukora kuko bifasha imyumvire y’urubyiruko muri rusange.