“Wimusiga Ivu Program-Faze ya Mbere

YDPD yatangiye gahunda yibanda ku kuzana amahoro mu muryango Nyarwanda no kurwanya inda ziterwa abangavu yitwa “Wimusiga Ivu”. Ku italiki ya 17 Ugushyingo 2019, YDPD yashyize mu bikorwa icyiciro cya mbere cya WIP aho habaye ikiganirompaka kikabera ku ishuri ribanza rya Kacyiru mu nzu ya (KCKC) aho urubyiruko ruri hagati y’imyaka 12 na 19 rwateraniye kugira ngo bungurane ibitekerezo ku nsanganyamatsiko igira iti “Gukoresha imiti yo kuringaniza imbyaro mu rubyiruko” niba ari byiza cyangwa bibi.

Ingingo yateguwe na YDPD ishingiye ku itegeko riganirwaho mu inteko ishinga amategeko; hibazwa imyaka fatizo yo kwemererwa kuboneza urubyaro kumugaragaro, kandi n’umubare munini cyane w’abangavu baterwa inda buri mwaka aho guhera mu 2016 kugeza 2019, abakobwa bagera ku bihumbi 70 batewe inda.

Abitabiriye ikiganirompaka harimo kandi abahagarariye umurenge wa Kacyiru (uhagarariye urubyiruko), umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya YDPD n’abandi batumiwe mu cyubahiro muri YDPD barimo Ildephonse wari mu bahugura. Icyari kigamijwe kwari ukumva icyo urubyiruko rutekereza ku kibazo kiriho no kwibaza ngo n’iki gishobora kuba igisubizo cyacyo, mu gihe cy’ikignirompaka, ibitekerezo n’ibisobanuro byinshi byatanzwe n’urubyiruko harimo n’ibi bikurikira;

  • Kubura uburere bw’ababyeyi (ababyeyi ntibagifitiye umwanya abana babo)
  • Kutagira indangagaciro z’umuco mu rubyiruko
  • Ubumenyi buke k’ubuzima bwimyororokere
  • Ubukene butera bamwe muribo kugwa mu bishuko by’ababaruta
  • Abagabo bahohotera urubyiruko babishaka kuko bazi ingaruka bazagira
  • Kuba hadashyirwa imbaraga mu guhana abahamwe n’ibyaha by’ihohotera
  • Ikinyuranyo kiri hagati y’umuvuduko wikoranabuhanga n’uburyo bwo guhana

YDPD imaze kwakira ibitekerezo byose byatanzwe n’abato, yahisemo kwagura ibiganiro ku ngingo zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ku bangavu n’ingimbi kugirango urubyiruko rusobanukirwe n’ubuzima bwabo bw’imyororokere, kandi bikazabafasha no gusangiza aya makur n’abandi baturage muri rusange.

 

Click for English Version